Mu gace k’uyu munsi k’ikiganiro cyo Kwibuka, turumva ubwicanyi bwakorewe mu rusengero rwa ADEPR Nyabisindu mu karere ka Muhanga ku itariki 12 Gicurasi 1994, bugaahitana abatutsi bose bari bahungiye muri urwo rusengero ndetse no mu nkengero zarwo, bari baturutse mu duce dutandukanye two muri Gitarama. Aka gace kandi karavuga ku bwicanyi bwakorewe mu Bisesero, ahari hahungiye abatutsi baturutse mu duce dutandukanye twa Kibuye na Gikongoro. Birwanyeho basubizayo ibitero kugeza ku wa Gatanu ku itariki ya 13 Gicurasi 1994, ubwo baterwaga n’ibitero bikomeye kuruta ibyabanje. Abatutsi babarirwa mu bihumbi 30 bahungiye mu Bisesero bahitanywe n’ibyo bitero kuri uwo munsi.
Ещё видео!